Kigali

Patrice Evra yashyize hanze ikiganiro gitangaje yagiranye na Cristiano Ronaldo mbere y’umukino wa Atletico Madrid

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 March 2019 Yasuwe: 3972

Umukinnyi Patrice Evra wakinnye mu makipe akomeye arimo Manchester United na Juventus yashyize hanze ikiganiro cyo kuri Whatsapp yagiranye na Cristiano Ronaldo mbere y’umukino wa Atletico Madrid aho yamwijeje ko azafasha ikipe ya Juventus gusezerera iyi kipe yo muri Espagne birangira ayitsnze 3 wenyine.

Cristiano Ronaldo uzwiho kwigirira icyizere cyane,yabwiye Evra ko nta kabuza bazasezerera Atletico birangira abikoze mu ijoro ryo kuwa kabiri ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 wenyine.

Evra wakinanye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United, yatangiye yandikira Ronaldo ati “Muvandimwe ndakwizeye ku mukino wo kwishyura wa Atletico Madrid.”

Ronaldo yaramusubije ati “Ndabizi.Tuzakomeza muvanimwe.Mu rugo tuzabakubita.”

Evra yahise amusubiza ati “Harakabaho Ronaldo.Hanyuma uyu rutahizamu w’umunya Portugal ahita amwoherereza ifoto ye.

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazwiho kwigirira icyizere cyane ndetse yemera ko yatsinzwe ari uko umukino warangiye.Bivugwa ko yari yabwiye umuryango we n’inshuti ze ko aratsinda ibitego 3 Atletico Madrid wenyine, birangira abigezeho.



Evra wakinannye na Ronaldo muri Man Utd yashyize hanze ikiganiro gikomeye bagiranye habura iminsi 5 ngo habe umukino wo kwishyura wa Juventus na Atletico Madrid

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba...

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye...
19 May 2019 Yasuwe: 2633 0

Simba SC igiye kurekura abakinnyi bakomeye barimo na Haruna...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC bwatangaje ko butazongerera amasezerano bamwe...
19 May 2019 Yasuwe: 2837 1

Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano kubera ubugome yakoreye...

Rutahizamu wa Los Angeles Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano byo...
19 May 2019 Yasuwe: 2674 0

Manchester City yakoze amateka yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu...

Ikipe ya Manchester City yanyagiye Watford ibitego 6-0 ku mukino wa nyuma...
18 May 2019 Yasuwe: 2836 0

Muhanga FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC ituma icyizere cyayo cyo gutwara...

Ikipe ya AS Muhanga itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,kuko...
18 May 2019 Yasuwe: 6488 2

Manchester United yatangiye gushaka umuzamu usimbura David de Gea wanze...

Ikipe ya Manchester United yananiwe kongerera amasezerano umunyezamu David...
18 May 2019 Yasuwe: 1986 0