Kigali

Paul Pogba na Romelu Lukaku bafatanye mu mashati bakizwa n’umutoza wabo Solskjaer

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 6032

Abakinnyi babiri ba Manchester United barimo Paul Pogba na Romelu Lukaku bashatse kurwanira mu rwambariro nyuma y’umukino batsinzemo Southampton ibitego 3-2,nyuma y’aho Pogba yimye Lukaku Penaliti ngo yuzuze ibitego 3 muri uyu mukino,ayiteyr akayihusha.

Rutahizamu Romelu Lukaku yagize umujinya mwinshi ubwo Paul Pogba bakinana yamwimaga panaliti ngo atsinde ibitego 3 mu mukino wo kuwa Gatandatu batsinzemo Southampton ibitego 3-2,arangije arayihusha biramurakaza ndetse nyuma y’umukino aba bombi bateranye amagambo hafi no kurwana,umutoza wabo Ole Gunnar Solskjaer.

Aba basore basanzwe ari inshuti bashatse kurwanira mu rwambariro nyuma y’umukino kubera ko buri wese yashakaga gutera penaliti bikarangira uyu Pogba ushyigikiwe n’umutoza cyane ayiteye umunyezamu wa Southampton ayikuzamo ukuguru.

The sun yatangaje ko Lukaku yinginze cyane Pogba ngo amurekere iyi penaliti kuko yari yatsinze ibitego 2 ashaka icya 3,uyu Mufaransa amukurira inzira ku murima,ayiteye ivamo.

Umwe mu bantu bari hafi y’aba bakinnyi yagize ati “Bateranye amagambo cyane nyuma y’umukino ndetse Lukaku yarakariye cyane Pogba kubera ibyo yari yakoze.Yamwibukije ukuntu yamufashije ubwo yashwanaga na Mourinho,biba ngombwa ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer abunga.”

Aba basore bombi basanzwe ari inshuti magara ndetse bivugwa ko Lukaku yaje muri Manchester United mu mwaka wa 2017 bitewe na Paul Pogba ariko umubano wabo wajemo agatotsi kubera iyi penaliti.



Lukaku yababajwe no kuba Pogba yaramwimye penaliti yarangiza akayihusha

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi Henrikh Mkhitaryan yashyingiranywe n’umukunzi we mu bukwe bakoreye...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Arsenal, Henrikh Mkhitaryan...
18 June 2019 Yasuwe: 1933 0

Rutahizamu w’umunya Autriche yavunitse imvune yateye ubwoba benshi mu...

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Autriche y’abatarengeje imyaka 21 witwa...
18 June 2019 Yasuwe: 4265 0

FC Barcelona yahaye PSG abakinnyi 3 bakomeye ndetse na miliyoni 100...

Ikipe ya FC Barcelona yarahiriye kongera kwisubiza Neymar aho yafashe...
18 June 2019 Yasuwe: 3262 0

Maurizio Sarri uherutse kuva muri Chelsea yarahiriye kuyisahura abakinnyi...

Umutoza mushya wa Juventus, Maurizio Sarri, arifuza gusahura ikipe ya...
18 June 2019 Yasuwe: 3241 0

Bashunga Abouba nawe yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports

Umunyezamu Bashunga Abouba yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon...
18 June 2019 Yasuwe: 2571 1

Myugariro Magwende n’umukunzi we bibarutse umwana wabo w’imfura[AMAFOTO]

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi,...
17 June 2019 Yasuwe: 3917 1