skol
fortebet

Paul Pogba yarakariwe n’abafana ba Manchester United kubera ibyo yatangaje

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United Paul Pogba,yatumye benshi mu bakunzi bayo bacika ururondogoro kubera amagambo yavuze kuri iki cyumweru ko muri iyi mpeshyi aricyo gihe cyiza cyo kujya ahandi.

Sponsored Ad

Uyu mufaransa watwaye igikombe cy’isi, arifuza kuva muri Manchester United akerekeza muri Real Madrid cyangwa ikipe yahozemo ya Juventus, yatwaye igikombe cya shampiyona mu Butaliyani.

Pogba ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu kibuga hagati,akundwa n’umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,ariyo mpamvu nawe yifuza kumusanga nkuko yabitangaje ku munsi w’ejo.

Pogba yagize ati: "Nditekereza ibi: Gushakisha ibishya ahandi. Maze imyaka itatu muri Manchester kandi nakoze neza; ibihe byiza n’ibihe bibi, kimwe na buri wese. Kimwe n’ahandi hose.

Nyuma y’uyu mwaka w’imikino, umwaka wanambereye mwiza…ndumva kuri njye iki cyaba ari igihe cyiza cyo kureba n’ahandi".

Uyu musore w’imyaka 26 ugifite amasezerano ageza mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 2021 mu ikipe ya Manchester United,yatumye ubuyobozi bwa Manchester United buvuga ko ntaho azajya.

Bamwe mu bafana ba Manchester United bagize uburakari nyuma y’aya magambo ya Pogba niko kujya ku mbuga nkoranyambaga basaba ubuyobozi ko bwareka uyu mukinnyi akabavira mu ikipe cyane ko ngo rimwe na rimwe ateza umwuka mubi.

Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 150 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi wo hagati wa Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa