skol
fortebet

Paul Pogba yabwiye amagambo akomeye umutoza Jose Mourinho

Yanditswe: Sunday 12, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba yatunguye benshi kubera amagambo yatangaje nyuma y’umukino Manchester United aho yemeje ko akeneye gukundwa no kwitabwaho kugira ngo ahe umusaruro mwiza iyi kipe nkuko yawuhaye igihugu cye cy’Ubufaransa mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.

Sponsored Ad

Pogba wafashwe nabi na Mourinho bikagera naho amwima umwanya akamusimbuza McTominay mu mwaka w’imikino ushize,yavuze ko hari byinshi yakavuze ariko atabivuga kubera ko bishobora kumukoraho aho yemeje ko icyatumye yitwara neza ari icyizere yagiriwe n’umutoza w’Ubufaransa.

Pogba yavuze ko kwitwara nabi kwe biterwa na Mourinho

Yagize ati “Mukwiriye kumenya ikintu kimwe,iyo umukinnyi agiriwe icyizere arishima ndetse agakina neza kurusha umukinnyi utishimye.Ndacyari Pogba wo mu gikombe cy’isi gusa amakipe aratandukanye.Nkunda umupira gusa iyo abantu bakwizeye bituma umutwe wawe ukora neza.”

Pogba yagaragaje ko uko afatwa na Mourinho aribyo bituma atitwara neza ndetse we agifite ubuhanga nkubwo yahoranye gusa Mourinho atamufasha kububyaza umusaruro.

Paul Pogba niwe wari kapiteni ku mukino wa mbere wa shampiyona bahuyemo na Leicester bakayitsinda ibitego 2-1 aho yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 3 kuri penaliti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa