skol
fortebet

Paul Pogba yameneye ibanga rikomeye bagenzi be bakinana mu ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi ukomeye muri Manchester United, Paul Pogba yamaze gutangariza bagenzi be bakinana ko yifuza kuva muri iyi kipe ndetse ngo mu mpeshyi nta muntu n’umwe uzamuhagarika kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Sponsored Ad

Uyu Mufaransa ukina hagati mu kibuga,yabwiye bagenzi be bakinana ko ntawe uzamuhagarika ku cyemezo yafashe cyo kuva mu ikipe ya Manchester United yerekeza muri Real Madrid.

Mu kwezi gushize nibwo Pogba yabwiye abanyamakuru ko inzozi ze ari ugukina mu ikipe ya Manchester United ariyo mpamvu mu mpeshyi nta kabuza azayerekezamo mu mpeshyi.

Pogba yaciwe intege ni uko iyi kipe ye yitwaye muri uyu mwaka w’imikino ndetse ngo niramuka inaniwe kwerekeza muri UEFA Champions League uyu mwaka bizaba imbarutso yo kuyivamo.

Juventus irifuza kwisubiza uyu mukinnyi w’imyaka 26 ariko we ntabwo ashaka kongera kuyisubiramo ahubwo arashaka kujya gukorana na mwene wabo Zidane.

Ikinyamakuru L’Equipe cyo kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko kujya muri Real Madrid kwa Pogba bisa nk’ibyarangiye ndetse mu mpeshyi ngo ibikapu bye azabyuriza indege yerekeza I Madrid.



Pogba arashaka kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa