skol
fortebet

Paul Pogba yandagaje bikomeye abafana ba Manchester United bamututse ku ruhu

Yanditswe: Monday 26, Aug 2019

Sponsored Ad

Kuwa Mbere w’icyumweru gishize nibwo bamwe mu bafana ba Manchester United bibasiriye umukinnyi wabo Paul Pogba bamuhora ko yahushije penaliti ku mukino iyi kipe yanganyijemo na Wolves igitego 1-1,bamutuka ibitutsi byiganjemo iby’irondaruhu karahava.

Sponsored Ad

Uyu Mufaransa utaripfana nawe yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter asubiza aba bafana ko kugira ivangura rishingiye ku ruhu ari ubujiji ndetse ngo kuva na kera abasekuruza be barwanye intambara yo kugira ngo bishyire bizane kubera ko bari abirabura.

Yagize ati “Abasekuruza n’ababyeyi banjye barababaye kugira ngo tubone ubwigenge,dukore,dutege za bisi,tunakine umupira w’amaguru.Ibitutsi bishingiye ku irondaruhu n’ubujiji ariko bimpa imbaraga zo gukora cyane kugira ngo ndwanire abazankomokaho.”

Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter,Pogba yashyizeho ifoto ya Martin Luther King,papa we ndetse n’umuhungu we.

Pogba yambuwe ububasha bwo gutera penaliti muri Manchester United buhabwa marcus Rashford nawe wayihushije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo iyi kipe yatsindwaga na Crystal Palace ibitego 2-1 gusa nawe yibasiriwe n’abafana kuko ari umwirabura.

Ubuyobozi bwa Manchester United,umutoza Solskjaer,abakunzi ba ruhago ndetse n’abakinnyi bamaganye iyi myitwarire mibi y’abafana.

Ibitekerezo

  • ntiyanbuwe ububasha bwo guter pen nkuko ole yabyivugiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa