skol
fortebet

Paul Pogba yanenze ku mugaragaro imitoreze ya Jose Mourinho

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba yongeye kubiba urwango hagati ye n’umutoza we Jose Mourinho kubera ibyo yatangaje ko adakina umukino usatira ahubwo akunda kugarira bigatuma batsindwa.

Sponsored Ad

Uyu Mufaransa utaripfana yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Manchester United ikwiriye gukina isatira aho kugarira kuko bituma itakaza amanotamu buryo budasobanutse nkuko byayigendeye ku wa Gatandatu ikina na Wolves.

Pogba yavuze ko atishimiye imitoreze ya Mourinho

Yagize ati “Igihe turi mu rugo,tugomba gusatira,gusatira ,gusatira.Aha ni Old Trafford.Turi hano kugira ngo dusatire.”

Umunyamakuru yahise amubaza impamvu ituma badasatira Paul Pogba ahita amusubiza ati “Ntacyo nagusubiza kuko njye ndi umukinnyi.Ntabwo ari njye wagusubiza.”

Manchester United ikomeje gusubira hasi cyane aho benshi babishinja Mourinho kubera imikinire ye benshi bakunze kwita guparika bisi mu gihe abandi bemeza ko abakinnyi be bari ku rwego rwo hasi.

Nyuma yo kunganya na Wolves igitego 1-1,Mourinho yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be batari ku rwego rwo hejuru ndetse bitanze 30 ku ijana gusa.

Benshi baribaza icyo Mourinho arakorera Pogba ukomeje kugaragaza ko atishimiye imitoreze ye cyane ko mu mwaka washize yamushyize ku ntebe agakinisha umwana muto McTominay.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa