skol
fortebet

Paul Pogba yashwanye n’abafana ba Manchester United nyuma yo gutsindwa na Cardiff

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul pogba yagaragaye ari gushwana na bamwe mu bafana ba Manchester United batishimiye imyitwarire ye ku mukino wa nyuma wa Premier League batsinzwemo na Cardiff aho basabye umutoza Ole Gunnar Solskjaer kumwirukana.

Sponsored Ad

Aba bafana bari bariye karungu bagaragaye baririmba indirimbo zamagana Pogba nyuma y’umwaka mubi yagize urimo gushwana na Jose Mourinho ndetse bamwe bababajwe n’ukuntu yavuze ko ashaka kwerekeza muri Real Madrid.

Nyuma yo gutsindwa na Cardiff yamanutse ibitego 2-0,Pogba yashwanye umufana wa Manchester United wari warakaye,baterana amagambo menshi ndetse uyu mukinnyi agaragara ari kumukomera amashyi.

Pogba wari wambaye ubusa hejuru yagiye gukomera amashyi abafana bari bicaye hafi y’umuryango winjira mu rwambariro,nibwo uyu mufana wari wariye karungu yahise atangira kumutuka no gusaba umutoza Ole Gunnar Solskjaer wari hafi aho kumwirukana.

Undi mufana yatutse Pogba ibitutsi by’urukozasoni bituma uyu mukinnyi ahuza ibiganza bye abasaba imbabazi cyane ko ikipe yari imaze gutsindwa na Cardiff yamanutse.

Pogba watsinze ibitego 16 agatanga imipira 11 yavuyemo ibitego,arifuzwa cyane na Real Madrid gusa bamwe mu bafana barasaba ikipe ko yamureka akagenda kuko ngo ateza akavuyo gatuma umusaruro uba mubi cyane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa