skol
fortebet

Paul Pogba yashyize inyogosho nshya ku mutwe igizwe n’igishushanyo cyateye ubwoba abafana ba Manchester United[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umufaransa Paul Pogba yashyize hanze amafoto agaragaza inyogosho nshya nyuma yo gutsinda AFC Bournmouth, maze ku ifoto imwe yandikaho ko azakomeza gukunda Manchester United n’ubwo yamukomerekeje umutima. Ibi byatumye abafana bibaza ni ba yaba ajyiye kuva muri iyi kipe.

Sponsored Ad

Paul Pogba w’imyaka 25 yakoresheje urubuga rwe rwa Instagram agaragaza inyogosho ye nshya. Pogba yanditse ku ifoto ye ati: “Kunkomereta umutima , nzahora ngukunda @Manchester United.”


Iyi niyo nyogosho nshya Paul Pogba yashyize ku mutwe we

Aya magambo yateje urujijo mu bakunzi ba United aho umwe yagize ati: “Ibi bisobanura iki” undi na we ati: “Urashaka kuvuga iki?”.

Paul Pogba ni we watanze umupira kuri Marcus Rashford ubwo babonaga igitego cy’intsinzi ku munota wa 92 batsinda AFC Bournmouth Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Ugushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa