skol
fortebet

Paul Pogba yatangaje byinshi ku hazaza he n’umubano mubi afitanye na Jose Mourinho

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yatangarije abanyamakuru ko atazi ahazaza he muri Manchester United ndetse ko umubano we n’umutoza Jose Mourinho ari nk’uw’umukozi n’umukoresha.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Paul Pogba yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo,yanze guhakana amakuru avuga ko yifuza gusohoka muri Manchester United aho yavuze ko nta muntu uba uzi ejo hazaza ndetse ko nubwo afitanye amasezerano na Manchester United bishobora guhinduka akayisohokamo.

Pogba yavuze ko umubano we na Mourinho ari nk’uw’umukozi n’umukoresha we

Yagize ati “Byinshi byaravuzwe,gusa ndacyafitanye amasezerano na Manchester United.Ahazaza hanjye ni Manchester United kuko tugifitanye amasezerano gusa ntawamenya uko bizagenda mu mezi ari imbere.

Mu minsi ishize nibwo Mino Raiola yavuze ko yifuza ko umukiliya we Paul Pogba yerekeza mu ikipe ya FC Barcelona gusa ubuyobozi bwa Manchester United bwahakanye aya makuru ndetse buvuga ko uyu Mufaransa w’imyaka 25 atagurishwa.

Paul Pogba yavuze ko we na’umutoza we Jose Mourinho babanye nk’umukozi n’umukoresha ndetse yiteguye kwitanga 100 ku ijana kugira ngo Manchester United itsinde.

Yagize ati “Dufitanye umubano nk’uwo umukinnyi n’umukoresha gusa icyo nababwira ni uko nzitanga ijana ku ijana ntitaye ku by’umutoza.Nzaha ibyanjye byose Manchester United.”

Mu minsi ishize, visi perezida wa FC Barcelona Jordi Mestre yatangaje ko yumvise amakuru ko Paul Pogba atishimye mu ikipe ya Manchester United ndetse ko Mino Raiola yifuza kumugurisha aho yemeje ko Pogba ari umukinnyi wakwifuzwa na buri kipe yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa