skol
fortebet

Paul Pogba yatangaje impamvu atigeze yiyogoshesha cyane mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba uzwiho kuzana inyogosho idasanzwe kuri buri mukino yatangarije abafana be ko impamvu atakunze kwiyogoshesha mu gikombe cy’isi yahimaga abanyamakuru bakundaga kwibasira inyogosho ze ndetse ko yashakaga ko bavuga ku mikinire ye gusa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo Paul Pogba yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram,umwe mu bafana be yamubajije impamvu atiyogoshesheje mu gikombe cy’isi,amubwira ko yifuzaga ko havugwa umupira akina aho kwibanda ku nyogosho ze ziba zitangaje cyane.

Yagize ati “Nashakaga ko buri wese yibanda ku mikinire yanjye kurusha uko ngaragara kugira ngo abantu batagira urwitwazo,ahubwo bakanenga imikinire yanjye gusa.”

Paul Pogba ukundwa na benshi kubera udushya ahorana mu kwiyogoshesha,yabwiye abafana be ko mu gikombe cy’isi yari afite intego yo kwigaragaza no gufasha ikipe y’Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi ariyo mpamvu atabonye umwanya wo kujya kwiyogoshesha.

Umwe mu bafana ba Pogba yamubajije icyo avuga ku banenga imikinire ye,amubwira ko we yibanda ku byo akwiriye gukora kuko atajya ashidikanya ku buhanga afite.

Paul Pogba na bagenzi be bafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi giherutse kurangira mu Burusiya aho batsinze ku mukino wa nyuma Croatia ibitego 4-2.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa