skol
fortebet

Paul Pogba yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yifotoje [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba uherutse gufasha ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi cyaberaga mu Burusiya,yatunguye benshi mu bakunzi b’Ubufaransa ubwo yifotozaga yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Argentina wanditseho nimero 21 ya Paulo Dybala.

Sponsored Ad

Benshi batunguwe ndetse bibaza impamvu Pogba yambaye uyu mwambaro kandi Ubufaransa aribwo bwasezereye Argentina mu mikino ya 1/16 y’igikombe cy’isi ku bitego 4-3 aho bamwe bavuze ko ari ugushotora Messi na bagenzi be mu gihe abandi bo bemeje ko yambaye uyu mwenda kubera ko ari inshuti ya Paulo Dybala bakinannye muri Juventus.

Pogba ni inshuti magara ya Dybala

Nubwo nta muntu uramenya impamvu Pogba yifotoje yambaye imyenda ya Argentina kandi ari Umufaransa,ibitangazamakuru by’Iburayi byavuze ko ari ukwifatanya n’inshuti ye Dybala udahabwa agaciro muri Argentine kandi ari umukinnyi ukomeye.

Paulo Dybala yakinnye umukino umwe mu gikombe cy’isi ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye ku mukino Argentina yanyagiwe na Croatia ibitego 3-0 mu matsinda.

Paul Pogba ari mu biruhuko muri USA aho mu minsi iri imbere agomba kugaruka mu ikipe ya Manchester United gutangira umwaka w’imikino utaha cyane ko umutoza we Mourinho yamusabye kuzagaruka yitwara neza nkuko yitwaye mu Burusiya mu gikombe cy’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa