skol
fortebet

Paul Pogba yatunguye benshi kubera amafoto yifotoje nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Umufaransa Paul Labile Pogba,umwami mu kwifotoza,akaba icyamamare mu kwita ku misatsi gusa no mu kibuga arindwa mubi,yaraye atangaje benshi kubera ukuntu yifotoje amaze gufasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’umwirabura ukundwa na benshi kubera udukoryo ahorana,yifotoje karahava ndetse uburyo yabikozemo nibwo bwatumye benshi bongera kumuvuga,ibinyamakuru biradndika n’imbuga nkoranyambaga zikwirakwiza amafoto ye.

Pogba yatsindiye Ubufaransa igitego cya 3 ku munota wa 58 w’umukino, muri 4-2 baraye batsinze Croatia bikabafasha kwegukana igikombe cy’isi ndetse niwe wagaragaraga nk’ushinzwe morari mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nyuma yo kwesura Croatia.

Nubwo atabaye umukinnyi w’umukino cyane ko benshi batoye Antoine Griezmann,Paul Pogba yakinnye umupira wo ku rwego rwo hejuru ku munsi w’ejo bituma benshi bongera kumusingiza nyuma y’umwaka mubi yagize muri Manchester United.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa