skol
fortebet

Paul Pogba yavuze amagambo atangaje kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yavuze ko Cristiano Ronaldo ari rutahizamu ufite impano itangaje kuko atsinda ibitego ku buryo bworoshye nk’uri kunywa amazi.

Sponsored Ad

Uyu musore ukundwa na benshi kubera udukoryo ahorana,yabwiye abanyamakuru mbere y’umukino urahuza Manchester United na Juventus muri UEFA Champions League ko Ronaldo ari kabuhariwe mu gutsinda ibitego ndetse kuri we gutsinda ibitego biba byoroshye nko kunywa amazi.

Pogba yavuze ko Cristiano Ronaldo atsinda ibitego ku buryo bworoshye nkuri kunywa amazi

Yagize ati “Ntekereza ko ari ibintu byiza kuba Juventus yarasinyishije Cristiano Ronaldo.Ni ibintu byiza cyane gukinana n’umukinnyi mwiza nka Cristiano Ronaldo,Messi na Neymar.Ndatekereza ko Cristiano yishimiye gukinira Juventus ndetse nayo yishimiye kuba ifite umukinnyi utsinda ibitego byoroshye nko kunywa amazi.”

Pogba wagarutse mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2016 nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi,yavuze ko Cristiano amufata nka bagenzi be yasize muri Juventus.

Pogba yabwiye abanyamakuru ko Ronaldo ari kabuhariwe mu gutsinda ibitego

Pogba ari mu bakinnyi babanza mu kibuga mu mukino Manchester United irasuramo Juventus kuri uyu mugoroba muri UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa