skol
fortebet

Paul Pogba yemereye impano ikomeye abakinnyi b’Ubufaransa batwaye igikombe cy’isi 2018

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba ukinira ikipe ya Manchester United n’Ubufaransa yatangaje ko azagurira impeta abakinnyi 23 b’Ubufaransa batwaye igikombe giherutse kubera mu Burusiya.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yavuze ko yifuza gushimira bagenzi be akagurira impeta buri mukinnyi wese bakinannye mu burusiya bagasoze igikombe cy’isi batsinze Croatia ibitego 4-2.

Ku munsi w’ejo ubwo ikipe y’Ubufaransa yari mu myitozo ahitwa Clairefontaine,Pogba yabwiye umutoza Deschamps na perezida wa FFF,Noel Le Graet ko yiteguye kugurira buri mukinnyi iyi mpeta kugira ngo izabe urwibutso rw’uko batwaye iki gikombe cy’akataraboneka.

Pogba yanze ko hagira umuntu umufasha kwishyura izi mpeta z’abakinnyi b’Ubufaransa cyane ko Antoine Griezmann na FFF bifuzaga kumufasha.

Izi mpeta zizakorerwa muri USA ndetse byitezwe ko zizaba zikoze mu buryo butangaje nubwo igiciro cyazo kitashyizwe ahagaragara.



Pogba agiye kugurira impeta bagenzi 22 bafatanyije kwegukana igikombe cy’isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa