skol
fortebet

Paul pogba yibasiwe n’abafana nyuma yo guhusha penaliti

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Manchester United batutse umukinnyi wabo Paul Pogba baramwandagaza nyuma yo guhusha penaliti mu mukino waraye ubahuje n’ikipe ya Wolves ku mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona wabereye ku kibuga Molineux.

Sponsored Ad

Uyu musore ukina hagati mu kibuga,yanze ko mugenzi we Marcus Rashford atera iyi penaliti,birangira umunyezamu wa Wolves,Rui Patricio ayikuyemo ndetse biviramo Manchester United gutakaza amanota 3.

Bamwe mu bafana ba Manchester United bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo Twitter niko gutuka uyu Pogba ku ruhu bamuziza ko yababujije kubona amanota 3.

Aba bafana barakaye cyane basaba uyu mukinnyi ko yabavira mu ikipe akerekeza muri Real Madrid imushaka.

Pogba niwe mukinnyi umaze guhusha penaliti nyinshi mu myaka 2 ishize,kuko amaze guhusha 4 muri 11 amaze gutera.

Manchester United ya Pogba yaraye inganyije igitego 1-1 na Wolves nubwo ariyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 27 ibifashijwemo na Anthony Martial hanyuma cyishyurwa na Ruben Neves acyishyura mu gice cya kabiri.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa