skol
fortebet

Pavard watsindiye Ubufaransa igitego cy’ akataraboneka yarijijwe n’ ubutumwa yagenewe n’ ababyeyi be

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi ukiri muto witabiriye bwa mbere igikombe cy’ Isi yasutse amarira kuri iki Cyumweru tariki ya mbere ubwo yabonaga ubutumwa ababyeyi be bamugeneye kubera igitego cya mbere cyiza muri iki gikombe cy’ Isi yatsinze Argentina

Sponsored Ad

Benjamin Pavard w’ imyaka 22 y’ amavuko yahesheje ishema ikipe y’ igihugu y’ Abafaransa ‘Blues’ muri iki gikombe cy’ Isi kirimo kubera mu Burusiya.

Uyu mukinnyi watsinze Argentina igitego cya mbere cyiza muri iri rushanwa yari yizeye ko ababyeyi be baramushimira. Ninako byagenze ubwo yari kuri televisiyo yitwa ‘Telefoot’.

Ababyeyi ba Benjamin Pavard aribo Nathalie na Frédéric iyi televiziyo yabafashe amashusho bashimira umwana wabo arimo amagambo yatumye umwana wabo yishima amarira amubunga mu maso.

Bati "Turagushimira ku bw’ intsinzi, kuba watumye Ubufaransa bukomeza, by’ umwihariko igitego cy’ akataraboneka cyatumye tuvugwa cyane. Turakwishimiye bikomeye , turi mu bihe bidasanzwe, kandi tukwifurije amahirwe masa no mu bihe biri imbere”

7sur7 yatangaje ko uyu mukinnyi yumvise aya magambo kwihangana bikamunanira agaturika akarira.

Pavard yashimiye ababyeyi be ati "Baranyitangiye cyane kuva mu bwana bwanjye, ku mwaka 10 natangiye kuba kure yabo, ibilometero n’ ibilometero bagendaga baza kunsura ni ikintu gikomeye, (kiriya gitego) ni igihembo mbahaye kuko bampora hafi.”

Igitego Benjamin Pavard yatsindiye Abafaransa ku munota wa 54 ubwo bakinaga na Argentine cyabanjirijwe n’ icya Antoine Griezmann cyabonetse ku munota wa 14 gikurikirwa na bibiri byatsinzwe na Klian Mbappe ku munota wa 64 n’ icyo ku munota wa 64. Argentine ihita isezererwa mu gikombe cy’ Isi cya 2018 ku bitego 4 by’ Ubufaransa kuri 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa