skol
fortebet

Peace Cup: APR FC iramanuka mu kibuga, Rayon yaraye igeze mu Rwanda izakina ejo

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Imikino y’igokombe cy’Amahoro irakomeza kuri uyu wa Kabiri hakinwa imikino ibanza ya 1/16. Ikipe ya Vision FC iraba yakiriye ikipe ya APR FC ni mu gihe Rayon Sports izasura Rugende ku munsi w’ejo.
Umukino wa Vision na APR FC urabera ku kibuga cya Mumena ku isaha ya saa 15:30’, iyi kipe ya APR FC ikaza kuba idafite Nsabimana Aimable wahuye n’ikibazo cy’imvune ku mukino bakinnye na Sunrise, Imanishimwe Emmanuel n’ubwo yatangiye imyitozo ashobora kudakoreshwa kuri uyu mukino.
Rayon Sports yaraye (...)

Rayon Sports yaraye igeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nayo izakina umukino wayo ubanza na Rugende ku munsi w’ejo. Ibi bikaba byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma aho avuga ko bazawukina mu rwego rwo kwirinda ibirarane byinshi.

Uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya 1/16:

Uyu munsi uwa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2017

Vision Fc vs APR Fc (Mumena, 15:30)
Esperance SK vs Espoir Fc (Mumena, 13:00)
Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi, 15:30)
Musanze Fc vs Isonga Fc (Musanze, 15:30)

Ejo kuwa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017

Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

Imikino yo kwishyura ikaba iteganyijwe mu cyumweru gitaha, hagati ya tariki 25 na 26 z’uku kwezi kwa Kane ari nabwo amakipe azakomeza muri 1/8 cy’irangiza azamenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa