skol
fortebet

Peace Cup: APR FC itangiye itsinda, Djamal yongera kunyeganyeza inshundura

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC itangiye imikino ya 1/16 y’igikombe cy’Amahoro itsinda ikipe ya Vision FC ibitego bitatu ku busa.
Ibitego bya Maxime, Onesme na Djamal nibyo byafashije ikipe ya APR FC kwegukana amanota 3 mu mukino ubanza wa 1/16 bakinaga na Vision FC.
Ni umukino umutoza wa APR FC yakoze impinduka akinisha abakinnyi badakunze gukoreshwa barimo abana nka Eric bakunze kwita Congolais, Fiston Nkinzingabo, Onesme, Januzaj, Nshuti Innocent n’abandi.
Ni umukino ikipe ya APR FC yatsinze Vision (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC itangiye imikino ya 1/16 y’igikombe cy’Amahoro itsinda ikipe ya Vision FC ibitego bitatu ku busa.

Ibitego bya Maxime, Onesme na Djamal nibyo byafashije ikipe ya APR FC kwegukana amanota 3 mu mukino ubanza wa 1/16 bakinaga na Vision FC.

Ni umukino umutoza wa APR FC yakoze impinduka akinisha abakinnyi badakunze gukoreshwa barimo abana nka Eric bakunze kwita Congolais, Fiston Nkinzingabo, Onesme, Januzaj, Nshuti Innocent n’abandi.

Ni umukino ikipe ya APR FC yatsinze Vision inayirusha, abasore ba Vision bakaba bagowe bikomeye n’umwana ukuri muto Eric bakunze kwita Congolais kuko yabakinishije bishoboka.

Ku munota wa 22 ku mupira wari uturutse kuri Yannick Mukunzi, Onesme yatanze umupira mwiza maze Maxime afungura amazamu ku ruhande rwa APR FC.

Ku munota wa 34 Onesme yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC. Ku munota wa nyuma Mwiseneza Djamal wari winjiye mu kibuga asimbuye Fiston yatsindiye APR FC igitego cya 3 maze umukino urangira ari 3-0.

Undi mukino wari wabanje Espoir yatsinze Esperence 4-1.

Imikino yo kwishyura ikaba iteganyijwe tariki ya 25 na 26 Mata 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa