Kigali

Pep Guardiola ashobora gusanga Cristiano Ronaldo muri Juventus

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 2324

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bitandukanye, bikomeje gutangaza ko umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola yaba ari mu nzira zerekeza mu ikipe ya Juventus kujya kuyubaka no kuyifasha kwegukana UEFA Champions League iheruka gutwara muri 1996.

Biravugwa ko umutoza Pep Guardiola yamaze kumvikana mu magambo na Juventus kuyitoza imyaka 4 ndetse ngo muri Kamena uyu mwaka azashyira umukono ku masezerano n’iyi kipe.

Umutoza wa Juventus,Massimiliano Allegri,ufite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020,ashobora kuva muri iyi kipe mu mpeshyi ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Juventus bwatangiye kurambagiza Pep Guardiola.

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru w’icyamamare w’Umutaliyani witwa Luigi Guelpa,ngo umutoza Pep Guardiola yamaze kumvikana na Juventus ndetse ngo igisigaye ni ukubishyira hanze.

Luigi Guelpa watangaje bwa mbere ko Cristiano Ronaldo azerekeza mu ikipe ya Juventus mu mpeshyi y’umwaka ushize bikarangira bibaye,yavuze ko umuntu wamuhaye aya makuru ariwe wamuhaye n’aya ya Guardiola ndetse ngo yizeye ko ari ukuri.

Guelpa yabwiye Radio CRC ati “Namenye neza ko Guardiola yamaze kumvikana mu magambo na Juventus ko azayisinyira amasezerano y’imyaka 4.Uwabimbwiye niwe wambwiye ko Cristiano Ronaldo azajya muri Juventus.”

Guardiola ufitiye Manchester City amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020-2021,yaba atunguranye kuko yatangaje ko City yamuheye ibyo yari akeneye byose birimo abatoza bungirije yayisabye ndetse n’abakinnyi yifuzaga.

Juventus iri kurwana n’uko yakwegukana igikombe cya UEFA Champions League dore ko iri hafi gutwara igikombe cya Serie A ku nshuro ya 8 yikurikiranya.


Guardiola ashobora gukorana na Cristiano Ronaldo batacanaga uwaka muri Espagne

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manzi Thierry na Niyonzima Olivier baheruka gusezererwa na Rayon Sports...

Abakinnyi babiri Rayon Sports iheruka gusezerera barimo Manzi Thierry wari...
25 June 2019 Yasuwe: 2067 0

Paul Pogba yiyemeje kwisubirira mu ikipe ya Juventus gukinana n’umukinnyi...

Umufaransa Paul Pogba arifuza gusubira mu ikipe ya Juventus yavuyemo mu...
25 June 2019 Yasuwe: 2454 0

Luis Suarez yasekeje benshi kubera ibyo yakoreye umunyezamu wa Chile...

Benshi mu bakunzi ba ruhago bemeje ko umukinnyi Luis Suarez ashobora kuba...
25 June 2019 Yasuwe: 4509 0

Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera amafoto yashyize hanze ari...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yongeye gutuma benshi bacika...
25 June 2019 Yasuwe: 3909 0

Louis Van Gaal yemeje ko Lionel Messi ariwe utuma FC Barcelona idatwara...

Umutoza Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye arimo Ajax,FC...
25 June 2019 Yasuwe: 2651 2

AFCON 2019: Mali yahinduye isura y’igikombe cy’Afurika mu gihe Cote d’Ivoire...

Ikipe ya Mali yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi...
25 June 2019 Yasuwe: 2703 1