skol
fortebet

Pep Guardiola yatangaje impamvu atazigera atoza ikipe ya Chelsea

Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola yatangaje ko atigeze arota gutoza Chelsea ndetse atifuza na rimwe kuyitoza kubera akavuyo k’umuherwe wayo uhora yirukana abatoza mu buryo bugayitse.

Sponsored Ad

Pep Guardiola yavuze ko kutihangana k’umuherwe wa Chelsea Roman Abrahimovich kwatumye atagira icyifuzo cyo kuyitoza ndetse mu nzozi z’amakipe yifuza gutoza Chelsea ngo ntibamo.

Yagize ati “Mu mwaka wanjye wa mbere nta muntu wanshidikanyijeho.Sinigeze nandikwa mu binyamakuru ko nzirukanwa nintsindwa umukino.Natunguwe n’ukuntu Antonio Conte yatwaye igikombe hanyuma mu mwaka wa 2 atsindwa imikino 2 batangira kuvuga ko ashobora kwirukanwa.Naravuze nti “mbega ariko mu mezi 3 ashize yatwaye Premier League.

Sinigeze ntekereza kwerekeza muri Chelsea.Nahisemo kwerekeza muri Bayern munich kugira ngo ntegereze abatoza dukorana Ferran (Soriano) na Txiki (Begiristain).”

Biravugwa ko ikipe ya Chelsea ishobora kwirukana umutoza Maurizio Sarri uri kwitwara nabi muri iyi minsi ikamusimbuza Zidane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa