Kigali

Pep Guardiola yatangaje umukinnyi yifuza kugura mu ikipe ya PSG kugira ngo amufashe kwegukana UEFA Champions League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 September 2018 Yasuwe: 1783

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiol arifuza gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain,Kylian Mbappe mu kwezi kwa mbere, kugira ngo amufashe guhangana n’ibindi bigugu bahataniye igikombe cya UEFA Champions Lague.

Mbappe ufatwa nk’umukinnyi uzasimbura Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bigaruriye imitima y’abakunzi ba ruhago kubera umupira bamaze imyaka irenga 10 bakina,akundwa bikomeye na Pep Guardiola ndetse arifuza kumugira umukinnyi uhenze mu mateka y’isi kuko yifuza kumutangaho akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi mu kwezi kwa mbere.

Mbappe arifuzwa bikomeye na Pep Guardiola

Pep Guardiola uheruka gutwara Shampiyona y’Ubwongereza akoze agashya ko kugira amanota 100,yamenye amakuru ko PSG ishobora kugurisha umukinnyi umwe mu bakomeye ifite kugira ngo ihunge ibihano bya Financial Fair Play,akaba ariyo mpamvu yifuza kugura uyu musore mu kwezi kwa mbere kugira ngo amufashe kwitwara neza.

Guardiola yakunze uyu musore akiri muto mu ikipe ya AS Monaco gusa ntiyagira amahirwe yo kumusinyisha kuko PSG yamutiye AS Monaco umwaka umwe,ihita imusinyisha muri uyu mwaka ku kayabo ka miliyoni 165.

Guardiola arifuza kugurisha Raheem Sterling kugira ngo abone amafaranga yo kugura Mbappe watowe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu gikombe cy’isi mu Burusiya.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 1297 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 2161 0

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 579 0

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC yeguye ku mirimo yo...

Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi 8 atoza ikipe ya Bugesera FC,...
18 March 2019 Yasuwe: 631 0

Zidane yavuze ku byerekeye kuzana rutahizamu Kylian Mbappe muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yifuza kuzatoza...
18 March 2019 Yasuwe: 2650 0

Bugesera FC yatiye imyenda y’abanyeshuli mu mukino yari yasuyemo Gicumbi...

Ikipe ya Bugesera FC yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga ku kibuga cya...
17 March 2019 Yasuwe: 2269 0