skol
fortebet

Perezida Emmanuel Macron yakoze igikorwa cyashimishije abakinnyi b’Ubufaransa [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron wari mu Burusiya ku mugoroba, yaraye atunguye abakinnyi n’abayobozi b’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa, ubwo yabasangaga mu rwambariro nyuma yo gutsinda Ububiligi igitego 1-0 bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Uyu muperezida uri mu bakundwa na benshi mu rubyiruko,yaraye asanze mu rwambariro abakinnyi abashimira akazi gakomeye baraye bakoze basezerera Ububiligi bwagaragaje ubudashyikirwa muri iyi mikino y’igikombe cy’isi iri kubera mu Burusiya.

Umtiti yafashije Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2018

Ubufaransa bwaraye butsinze Ububiligi igitego 1-0 cyatsinzwe na Samuel Umtiti n’umutwe ku mupira wari uturutse muri koluneri yatewe neza na Antoine Griezmann ku munota wa 51.

Abafana b’Ubufaransa bazengurutse umujyi mu byishimo bidasnzwe

Ubufaransa bugomba gutegereza ikipe izarokoka hagati y’Ubwongereza na Croatia ku munsi w’ejo,bakazahurira ku mukino wa nyuma taliki ya 15 Nyakanga 2018.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa