skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye myugariro David Luiz muri Village Urugwiro [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro myugariro w’ikipe ya Arsenal David Luiz uri mu ruzinduko mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye buri hagati y’iyi kipe yo mu Bwongereza na Arsenal bwo kwamamaza ubukerarugendo mu cyiswe Visit Rwanda.

Sponsored Ad

David Luiz waraye ageze mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we ndetse na mama we umubyara,basuye nyakubahwa Perezida Kagame bagirana nawe ibiganiro kuri uyu wa Gatanu.

Ntabwo hatangajwe ibyo Perezida Kagame yaganiriye na David Luiz gusa uyu myugariro yahaye perezida impano y’umwambaro wa Arsenal yanditseho nimero 23 n’amazina ye ahinye [PK].

Perezida Kagame asanzwe ari umufana wa Arsenal uzwi ndetse biri mu byatumye amasezerano y’imikoranire n’iyi kipe yoroha mu mwaka ushize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, David Luiz yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.Yatanze ubutumwa bukomeye ko abantu bakeneye urukundo, amahoro n’ibyishimo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa