skol
fortebet

Perezida Kagame yashimiye Arsenal ku munsi we w’amavuko

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 61 uyu munsi,yavuze ko yishimiye ko ikipe afana,Arsenal ihagaze neza ndetse yagarutse mu bihe byiza byo gutsinda nyuma y’ uko Arsene Wenger wari umutoza wayo ayisezeyeho umwaka ushize.

Sponsored Ad

Buri taliki ya 23 Ukwakira,Paul Kagame yizihiza isabukuru y’amavuko kuko yavutse kuri iyi taliki mu mwaka wa 1957,gusa kuri uyu munsi w’ibyishimo, ntiyihereranye ibyishimo Arsenal iri kumuha muri iyi minsi kuko imaze imikino 10 yikurikiranya itsinda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Kagame yavuze ko yishimiye kuba Arsenal yagarutse mu bihe byiza ndetse iri gutsinda dore ko yaraye inyagiye Leicester City ibitego 3-1.

Yagize ati “Ndishimye kuba Arsenal iri gukina neza ndetse ikaba iri gutsinda.Congrats”

Perezida Kagame asanzwe ari umufana wa Arsenal ndetse bivugwa ko ari mu batumye iyi kipe yemera gukorana n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo muri campaign ya “Made in Rwanda”.



Perezida Kagame yishimiye uko Arsenal iri kwitwara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa