skol
fortebet

Perezida Macron yasabye Louise Mushikiwabo kuzamura ururimi rw’igifaransa

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasabye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF,Louise Mushikiwabo ko agomba gukora ibishoboka byose Igifaransa kikagera ku rwego rwo hejuru cyane.

Sponsored Ad

Perezida Macron yifurije Louise Mushikiwabo ishya n’ihirwe muri aka kazi gashya yatangiye ku munsi w’ejo ndetse amusaba kuzamura ururimi rw’Igifaransa hirya no hino ku isi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Macron yabwiye Mushikiwabo ko amwifurije imigisha mu kazi ke gashya ndetse amusaba ubufatanye mu gutuma Igifaransa gihinduka ururimi rukomeye ku Isi.

Yagize ati “Nifurije amahirwe watangiye akazi ko kuba umunyamabanga mukuru wa OIF uyu munsi I Paris.Dufatanye kugira ngo Igifaransa kibe rumwe mu ndimi zikomeye ku Isi n’abavuga Igifaransa babe umuryango wa politiki ukomeye ku rwego rw’Isi.”

Mushikiwabo yahererekanyije ububasha na Michaelle Jean yasimbuye kuri uyu mwanya ku munsi w’ejo Taliki ya 03 Mutarama 2019 ahita anatangira akazi ku mugaragaro.

Ku wa 12 Ukwakira 2018, nibwo Mushikiwabo wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatowe n’ibihugu 40 kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Umuryango wa OIF ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi. umaze imyaka 48 ushingiwe i Niamey muri Niger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa