skol
fortebet

Perezida Magufuli yahembye bishimishije abakinnyi ba Tanzania bakatishije itike yo kwerekeza muri CAN 2019

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Tanzania John Pombe Magufuli yagabiye ibibanza n’amafaranga abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Taifa Stars’ baherutse gukatisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika baherukagamo mu myaka 39 ishize.

Sponsored Ad

Magufuli yakiriye aba bakinnyi ku munsi w’ejo mu Biro bye,abashimira akazi keza bakoze ko kunyagira Uganda ibitego 3-0 bikabafasha kwerekeza muri CAN 2019 izabera mu Misiri,ahita abaha ibihumbi 5 by’idolari buri umwe ndetse n’ikibanza cyo kubakamo mu mujyi wa Dodoma.

Ibitego Simon Msuva, Erasto Nyoni na Aggrey Morris batsinze Uganda ku cyumweru, nibyo byafashije Tanzania kugera muri CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena uyu mwaka.

Magufuli akimara kwakira iyi kipe yagize ati “Aba bakinnyi baranshimishije cyane, kandi ndatekereza bakwiye igihembo. Ngiye kubagororera mu izina ry’igihugu cyose. Bose nk’ikipe, bazabona ubutaka muri Dodoma bazahubake amazu.

Kubona itike ni intangiro yo guhangana, abanya Tanzania bose barishimye kandi ndashaka kubashimira ku rukundo rw’igihugu no kubashyigikira bagaragaraje ku mukino.”

Tanzania itegereje tombola izaba kuwa 12 Mata 2019 kugira ngo izamenye itsinda izaba iherereyemo muri CAN 2019 cyo kimwe n’andi makipe yabonye itike.

Imikino ya CAN 2019 izatangira tariki ya 21 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, mu mijyi itandukanye mu Misiri.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa