skol
fortebet

Perezida Munyakazi Sadate yatangaje ibanga rikomeye rizafasha Rayon Sports gutsinda Al Hilal

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje biteguye gukuramo Al Hilal Omdurman batomboye mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League,kuko atari ubwa mbere izaba iyisezereye ngo gusa bakeneye imbaraga z’abafana kugira ngo bagere kuri iyi ntego.
Mu kiganiro cyihariye Sadate yagiranye n’ikinyamakuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru,yavuze ko nk’ibisanzwe Rayon Sports ikomezwa n’umurindi w’abafana bayo ariyo mpamvu nibayiba inyuma izasezerera Al Hilal.
Yagize ati "Twiteguye (...)

Yagize ati "Twiteguye neza kuba twayikuramo,tugasubiramo amateka kuko si ubwa mbere Rayon Sports yaba isezereye Al Hilal. Kugira ngo ariko tubigereho, dukeneye imbaraga nyinshi z’abafana.

Nkuko basanzwe baba inyuma y’ikipe, ubu nabwo turabakeneye cyane haba mu kuduha inama, amasengesho, ariko by’akarusho bakitabira imyitozo,bakereka abakinnyi ko babari inyuma. Ntakabuza nidushyira hamwe,byose tuzabigeraho.”

Rayon Sports yaherukaga gusezerera Al Hilal kuwa 6 Werurwe 1994 mu irushanwa rya CAF iyitsinze ibitego 4-1 nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatumye iterwa mpaga ku mukino wakurikiyeho yari gukina na Kenya Brewerries FC.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, izabanza kwakirira I Kigali,Al Hilal Omdurman yo muri Sudani muri weekend ya tariki ya 9-11,mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Khartoum muri weekend ya taliki ya 23-25 Kanama 2019 .

Rayon Sports yatomboye Al Hilal Omdurman mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa