Kigali

Perezida Muvunyi yahaye ubutumwa bukomeye FERWAFA n’amakipe ari guha ibya mirenge abakinnyi babo kugira ngo babuze igikombe Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 10310

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bataciwe intege no kuba FERWAFA yanze kubaha Stade Amahoro ndetse ngo biteguye kongera gutanga ubusabe bwabo ku munsi wa nyuma wa shampiyona ubwo bazaba bakiriye Marines FC,anavuga ko Rayon Sports yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo itwara igikombe kabone n’ubwo hari amakipe ari gukoresha imbaraga zidasanzwe mu gutegura abakinnyi ngo bayigore.

Perezida Muvunyi wari witabiriye imyitozo y’ikipe mu Nzove ku munsi w’ejo,yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports yiteguye kongera gusaba stade Amahoro ku munsi wa nyuma wa shampiyona bazakiramo Marines FC ndetse ngo atabona ko FERWAFA izabyanga kuko azaba ari muri weekend ndetse n’imirimo iri gukorerwamo izaba yarangiye.

Yagize ati “Stade Amahoro niyo ishobora kuba yakwakira Aba Rayons bose kuko stade ya Kigali ni ntoya bivuze ko iyo iboneka byari kuba byiza kurushaho ariko uko bizagenda kose tuzayisaba ku munsi wa nyuma wa shampiyona na Marines FC kuko abantu bashobora kuzura I Nyamirambo bakabura umwuka hakaba n’ibindi byago tutifuza.Icyo gihe azaba ari muri weekend akazi kari kuhakorerwa kazaba karangiye,tuzagerageza twongere dusabe.”

Muvunyi yabwiye amakipe ahanganye na Rayon Sports ko bagiye gushyiramo imbaraga zirenze izo bashyizemo mu mikino 27 ishize kugira ngo batware iki gikombe cya shampiyona bakeneye.

Yagize ati “Nta mpamvu nimwe dufite yo kugira aho dusitara muri iyi mikino 3.uyu munsi twaje turi benshi kugira ngo turebe uko imyitozo imeze kandi icyizere kirahari.Turi kwegera abakinnyi umunota ku munota,bivuze ngo ibisabwa byose turi kubyegeranya kandi impande zose zirateguye.

Tuva I Nyamagabe uko twagiye twiteguye siko tworohewe.Ubu tugiye kwitegura iyi mikino 3 kurusha uko twateguye izashize.Ari abambazaNyabingi,abambaza mu musigiti,abambaza mu kiriziya ku cyumweru,twese tuzambaza izo twambaza ariko turebe ko iki gikombe twagitwara turagikeneye.”

Rayon Sports igomba kwesurana na Musanze FC yahawe ibya mirenge ngo iyigore kuri uyu wa Gatanu,yatangiye Local ikomeye yo gutegura uyu mukino ndetse biravugwa ko imyiteguro yari isanzwe yahindutse nyuma y’aho na mukeba wayo yahinduye amayeri.


Rayon Sports yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo itsinde imikino 3 isigaye ya shampiyona

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble quinta

    arimo gutera ubwoba abaturage biwabo , ukize inkuba yibagirwa ....

    2 days ago
  • chat_bubble

    Ubuse aba Ari guterande ubwoba najye avuga avuye aho amagambo yabo twarayamenyereye ntawe yahabura

    2 days ago

Inzindi nkuru

Manchester City yakoze amateka yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu...

Ikipe ya Manchester City yanyagiye Watford ibitego 6-0 ku mukino wa nyuma...
18 May 2019 Yasuwe: 1548 0

Muhanga FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC ituma icyizere cyayo cyo gutwara...

Ikipe ya AS Muhanga itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,kuko...
18 May 2019 Yasuwe: 4954 1

Manchester United yatangiye gushaka umuzamu usimbura David de Gea wanze...

Ikipe ya Manchester United yananiwe kongerera amasezerano umunyezamu David...
18 May 2019 Yasuwe: 1479 0

Rwatubyaye yatijwe mu cyiciro cya kabiri n’ikipe ye nshya ya Colorado...

Myugariro Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22 wari umaze iminsi mike yerekeje mu...
18 May 2019 Yasuwe: 2282 1

Rayon Sports yanyagiye Musanze FC irushaho gushimangira intambwe iyiganisha...

Rayon Sports yongeye gushimangira ko ititeguye kurekura igikombe ngo...
17 May 2019 Yasuwe: 4449 1

Juventus yatangaje ko itazakomezanya n’umutoza Massimiliano Allegri

Ubuyobozi bw’ikipe ya Juventus bwemeje ko buzatandukana n’uwari umutoza wabo...
17 May 2019 Yasuwe: 1455 0