Kigali

Perezida Sadate yahaye igisubizo abavuga ko bashobora kumuhirika ku buyobozi bwa Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 September 2019 Yasuwe: 2967

Perezida wa rayon Sports yavuze ko we na komite ye nta bwoba batewe n’ibivugwa ko bashobora kweguzwa n’itsinda ry’abantu bavuga rikijyana muri iyi kipe kuko ngo bubakiye ku kuri ndetse bakomeje gukora ibyatuma ikipe ikomeza gutera imbere.

Perezida Sadate waraye asinyanye amasezerano y’ubufatanye na La Parisse Hotel azafasha abakinnyi ba Rayon Sports kuzajya bayikoreramo umwiherero ndetse n’imyitozo ngororamubiri,yavuze ko nta kintu kimuteye ubwoba ku buyobozi bwe kuko ngo nta kintu gishobora gutsinda ukuri.

Yagize ati “Nta kintu kiduteye ubwoba.Nta na rimwe ikinyo ma kijya gitsinda ukuri.Burya iyo uri mu kuri nta kintu kigutera ubwoba.Uzaterwe ubwoba nuko utari mu kuri.Ntari mu kuri naza mu banyamakuru nkababeshya,nkabaha ruswa nkababwira nti “muvuge ibi,mwandike ibi kuko turabizi ko bijya bibaho,ariko ibyo tuvuga bi ukuri,kuratuvugira ndetse niko kwatumaze ubwoba.

Komite iriho nta kibazo ifite.Iri kuzanira Rayon Sports abafatanyabikorwa benshi.Mumaze kuza inshuro nyinshi muje kureba abafatanyabikorwa.Turimo kubaka ikipe ntabwo duterwa ubwoba n’abavuga ibindi.Ku bavuga ngo bagiye guhirika komite,babibashije iyo komite n’ubundi yaba yarahirimye.Nta bushobozi babifitiye ndetse babibashije iyo komite yari kuba yarahirimye.Ntabwo baba aribo bayihiritse yaba yarahirimye kera.Reka mpumurize abakunzi ba Rayon Sports ko abakoze biriya nta bubasha bari bafite yaba mu rwego rw’amategeko n’ubushobozi no mu bintu byinshi bwo kuba bahirika komite.”

Sadate yavuze ko ibishinjwa Rutanga ko yaba yarihesheje ikarita y’umutuku bari kubyigaho ndetse ngo ibisubizo bizatangwa vuba.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 1771 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 1534 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1772 0

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 4747 2

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 4106 1

Haruna Niyonzima yishimiye bikomeye no kongera kubonana na Abdallah afata...

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yishimiye...
15 October 2019 Yasuwe: 3426 0