skol
fortebet

Perezida Sadate yavuze uko bagiye guhindurira ubuzima abakinnyi ba Rayon Sports aho umwe mu bakinnyi agiye guhembwa miliyoni 200 FRW

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

Perezida Wa Rayon Sports yavuze ko nubwo baba barajwe ishinga no gushakira intsinzi iyi kipe ariko ngo uyu mwaka bagiye gukora ibishoboka byose n’ahazaza h’abakinnyi hakazaba heza aho ngo hari umukinnyi ugiye kugurishwa akazajya ahembwa miliyoni 200 ku mwaka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida Sadate yagiranye n’abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gusoza umwiherero yagiriye mu karere ka Ngoma,yababwiye ko nk’ikipe barajwe ishinga no kubaka ahazaza h’ikipe ndetse n’abakinnyi muri rusange binyuze mu kubashakira amakipe ahindura ubuzima bwabo.

Yagize ati “Inyungu za Mbere ndengera n’izi ikipe birumvikana ariko iza kabiri nzirebera mu bakinnyi,mwebwe.Icyo nzakora cyose,nzaba nshaka ko umukinnyi wa Rayon Sports azahagirira ibihe byiza.Hari ibihe umukinnyi agira,akajya avuga ati aha nahagiriye ibihe byiza.

Ubone amahoro mu mutima wawe nibyo tukugomba ariko turashaka ko n’ejo hazaza hawe hahinduka.Ejo hazaza hawe hagahinduka,ahazaza hawe hakaba harabagirana.Ibyo turabitekereza nubwo benshi batabibona cyangwa batabizi.Tunabikoraho byinshi.Turashaka ko Rayon Sports n’ubuyobozi buriho aka kanya buzajya buhindurira umuntu icyerekezo,buri wese akabibona ko cyahindutse.

Mu minsi mike harimo abakinnyi bamwe muri mwebwe ntari buvuge aka kanya,ubuzima bwabo buzahinduka,bidakozwe na manager,bidakozwe na nde,bikozwe n’ubuyobozi.Turimo gukora ngo mutere imbere.Hari umukinnyi ugiye kudukinira imikino mike akagenda.Reka mene ibanga,ndahamya ko amasezerano twamuteguriye y’aho agiye kujya azahembwa miliyoni 200 FRW ku mwaka.Twamuhembaga bitugoye miliyoni 4 cyangwa 5 ku mwaka.Ubuzima bwe burahindutse.Icyo nicyo dukeneye kuri mwe.Dukora ibikenewe,icyo tubasaba ni kimwe nuko mukora mukagaragaza ubushobozi,Ibindi mubiturekere hamwe n’Imana bizakunda.Iyi Rayon Sports hari byinshi bigiye guhinduka,tugiye kuyishyira ku rwego buri wese azajya yifuza,haba mu Rwanda haba mu karere.Ariko tuzabigeraho nitugira ikintu gikomeye cyitwa "Ubumwe".

Perezida Sadate yabwiye bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ko bagomba kwitanga ibyiza bikabageraho kuko ubuyobozi burajwe ishinga no kububakira ejo hazaza heza.

Sadate yavuze ko nubwo agifite intege nke ariko hari byinshi yifuza gukora ikipe ikajya ku rwego rwo hejuru ndetse ubuzima bw’abakinnyi bugahinduka aho banyuze abantu bakikanga.

Sadate yavuze ko yifuza ko Rayon Sports iva ku gukorera imyitozo I Ngoma ahubwo ikajya iyikorera Dubai,China n’ahandi ariko yongeraho ko ibi bitagerwaho idatsinda ariyo mpamvu yasabye abakinnyi ko bamukorera ibyo mu kibuga bagatsinda buri wese bahanganye.

Uyu mukinnyi wa Rayon Sports Sadate yavuze ko azakina mu kwezi k’Ukwakira gusa akigendera,azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 17 by’amadolari ku kwezi mu ikipe nshya azerekezamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa