skol
fortebet

Perezida w’ikipe ya PAOK yinjiye mu kibuga afite imbunda gutera ubwoba umusifuzi

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru,nibwo amakipe ahora ahanganye mu Bugereki POAK na AEK Athens yahuye maze umuyobozi w’ikipe ya PAOK yinjira mu kibuga afite imbunda kubera imvururu zatewe n’uko umusifuzi yanze igitego cy’ikipe ye. Savvidis yinjiye mu kibuga afite imbunda ku itako
Uyu mugabo witwa Ivan Savvidis yababjwe n’igitego umusifuzi w’uyu mukino yanze ku munota wa nyuma w’umukino avuga ko rutahizamu Fernando Varela yagitsinze yaraririye,ibintu bitashimishije abakinnyi ndetse uyu muyobozi ahita amanuka (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru,nibwo amakipe ahora ahanganye mu Bugereki POAK na AEK Athens yahuye maze umuyobozi w’ikipe ya PAOK yinjira mu kibuga afite imbunda kubera imvururu zatewe n’uko umusifuzi yanze igitego cy’ikipe ye.

Savvidis yinjiye mu kibuga afite imbunda ku itako

Uyu mugabo witwa Ivan Savvidis yababjwe n’igitego umusifuzi w’uyu mukino yanze ku munota wa nyuma w’umukino avuga ko rutahizamu Fernando Varela yagitsinze yaraririye,ibintu bitashimishije abakinnyi ndetse uyu muyobozi ahita amanuka mu kibuga imbunda ye iri ku itako agiye kuburana.

Abashinzwe umutakano bamusohoye amaguru adakora hasi

Umutoza wa AEK Athens Manolo Jimenez yatangaje ko ibyabaye byose yabyumvise gusa umusemuzi we yamubwiye ko Savvidis yabwiye umusifuzi ko ibye birangiye nk’umusifuzi ndetse amubwira amagambo menshi yo kumutera ubwoba.

Nubwo benshi batari bazi ko uyu muyobozi afite imbunda,abashinzwe umutekano babibonye kare bahita bamusohora mu kibuga igitaraganya kugira ngo atagira uwo arasa.

Abasifuzi bahise barangiza umukino nyuma y’imvururu

Uyu mukino wahagaze ugeze ku munota wa 90 gusa byamaze gutangazwa ko utazasubirwamo aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa