Kigali

Perezida wa Bayern Munich yatutse Ozil aramwandagaza nyuma yo gusezera mu Budage

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 July 2018 Yasuwe: 3242

Umudage uyobora Bayern Munich witwa Uli Hoeness yagiye mu itangazamakuru atuka Mesut Ozil amuhora y’uko yavuze ko yakorewe ivangura n’abanyamakuru ndetse n’ishyirahamwe rya ruhago mu Budage.

Uyu mugabo uyobora Bayern Munich yavuze ko Ozil yari umwanda mu mikino ishize ndetse ko yaherukaga gutera umuserebeko akambura umupira mbere y’igikombe cy’isi cya 204.

Hoeness yavuze ko Ozil yakinaga umwanda

Yagize ati “Yakinaga umukino w’umwanda mu myaka ishize.Aheruka gutera tacle mbere ya 2014 ndetse imikinire ye iciriritse yari ikabije.Iyo Bayern Munich yakinaga na Arsenal,niwe kiraro twacagaho kuko tuzi ko ari ku rwego rwo hasi.Abantu miliyoni 35 bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga,ntibagakwiriye kubikora muri iyi si, bararuwe n’imipira ivamo ibitego atanga.Kuri njye nta mwanya Ozil yari akwiriye kubona mu ikipe y’igihugu mu myaka ishize.”

Ozil wafashije Ubudage kwegukana igikombe cy’isi 2014 yaraye asezeye gukinira ikipe y’igihugu aho yavuze ko abanyamakuru b’Ubudage ndetse na DFB bamukoreye ivangura ryatumye yumva atagishaka gukinira igihugu cye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yakoreye Cristiano Ronaldo igikorwa benshi batatekerezaga

Kabuhariwe Lionel Messi yatunguye benshi ubwo mu bakinnyi 3 yatoye mu...
25 September 2018 Yasuwe: 3717 1

Rutahizamu uturutse muri Ghana yageze mu Rwanda kumvikana na Rayon...

Rutahizamu w’umunya Ghana witwa Michel Sarpong bakunda kwita Balotelli...
25 September 2018 Yasuwe: 1800 0

Luka Modric yigaranzuye Messi na Ronaldo yegukana igihembo cy’umukinnyi...

Umunya Croatia Luka Modric yubitse ubwami bwa Cristiano Ronaldo na Messi...
24 September 2018 Yasuwe: 1324 0

Gahunda y’uko amakipe azahura mu mikino y’Agaciro Development Fund uyu mwaka...

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development Fund bwatangaje ko guhera kuwa...
24 September 2018 Yasuwe: 1823 0

Messi na Cristiano Ronaldo basuzuguye bikomeye FIFA

Ba rutahizamu bamaze imyaka 10 bayoboye isi Cristiano Ronaldo na Lionel...
24 September 2018 Yasuwe: 4080 0

Umutoza wa Enyimba FC yatangaje abakinnyi 3 yifuza kugura muri Rayon...

Umutoza w’ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria, Usman Abd’Allah, yatangaje ko...
24 September 2018 Yasuwe: 8629 0