skol
fortebet

Perezida wa FC Barcelona yatangaje byinshi ku byerekeye kuva muri La Liga

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona Josep Maria Bartomeu yatangaje ko ikipe ye yiteguye kuva muri La Liga igihe intara ya Catalunya yaba ibonye ubwigenge gusa yemeza ko abayobozi b’iyi kipe bazicara bakareba aho bakwerekeza.
Uyu muyobozi wa Barca yabitangaje mu gihe mu mukino baheruka gukinira kuri stade yabo ya Camp Nou wabaye nta mufana uri muri stade ndetse bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barangajwe imbere na Gerrard Pique batangaza ko bifuza ko Leta ya Espagne yava ku izima igaha ubwigenge (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona Josep Maria Bartomeu yatangaje ko ikipe ye yiteguye kuva muri La Liga igihe intara ya Catalunya yaba ibonye ubwigenge gusa yemeza ko abayobozi b’iyi kipe bazicara bakareba aho bakwerekeza.

Uyu muyobozi wa Barca yabitangaje mu gihe mu mukino baheruka gukinira kuri stade yabo ya Camp Nou wabaye nta mufana uri muri stade ndetse bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barangajwe imbere na Gerrard Pique batangaza ko bifuza ko Leta ya Espagne yava ku izima igaha ubwigenge Catalunya.

Yagize ati “Ntabwo ubwigenge buraboneka gusa nibiramuka bibaye ubuyobozi bwa Barcelona buzareba igikwiye kandi twiteguye kuva muri La Liga.Nituramuka twicaye tuzamenya neza icyo tuzakora.”

Ikipe ya FC Barcelona niyo kipe ifanwa na benshi ku mugabane w’I Burayi aho bivugwa ko kimwe cya kabiri cy’abatuye Catalunya bafana iyi kipe dore ko abatuye iyi ntara barenga miliyoni 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa