skol
fortebet

Perezida wa FC Barcelona yavuze byinshi ku byerekeye kugarura Neymar Jr

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu yavuze ko nta gahunda bafite yo kugarura rutahizamu wa PSG,Neymar nubwo byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko bamaze kuvugana.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru by’iburayi byaherukaga kwandika ko FC Barcelona yamaze kwemera kwishyura PSG akayabo ka miliyoni 193 z’amapawundi kugira ngo yongere imwisubize,ariko Bartolomeu yabyamaganye yivuye inyuma mu kiganiro yagiranye na Radio yitwa El Mati de Catalunya .

Yagize ati “Neymar yavuye muri Barca nta nubwo ateganya kuyigarukamo.Nta gahunda yo kumugarura dufite.Nta mukinnyi duteganya kugura muri Mutarama kereka hagize impamvu ituma duhindura gahunda.Hari abakinnyi bo mu ikipe ya kabiri twabwiye ko tuzazamura.”

Ibinyamakuru byari bimaze iminsi bivuga ko Neymar yicuza impamvu yavuye muri FC Barcelona ndetse yifuza kuyigarukamo mu mpeshyi y’umwaka utaha kugira ngo yongere akinane n’inshuti ze Messi,Rakitic na Suarez.

Andi makuru yavugaga ko Neymar ababajwe ni uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bikunda Mbappe cyane kumurusha kandi ariwe waguzwe menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa