skol
fortebet

Perezida wa FRVB yatangaje ibyihutirwa agiye gukora muri manda ye

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Karekezi Leandre yatangaje ko manda y’imyaka 4 aherutse gutorerwa agiye kuyibyaza umusaruro mu kubaka Volleyball itajegajega ndetse no kuzamura uyu mukino mu banyarwanda.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cy’Imikino kuri Radio 10 ku italiki ya 25 Nyakanga 2017, aho yashimangiye ko nubwo Volleyball wahoze ari umukino ukunzwe cyane cyane mu mashuli abona hari ukuntu wasubiye inyuma gato agiye gukora ibishoboka akawusubiza ku (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Karekezi Leandre yatangaje ko manda y’imyaka 4 aherutse gutorerwa agiye kuyibyaza umusaruro mu kubaka Volleyball itajegajega ndetse no kuzamura uyu mukino mu banyarwanda.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cy’Imikino kuri Radio 10 ku italiki ya 25 Nyakanga 2017, aho yashimangiye ko nubwo Volleyball wahoze ari umukino ukunzwe cyane cyane mu mashuli abona hari ukuntu wasubiye inyuma gato agiye gukora ibishoboka akawusubiza ku rwego wari uriho.

Yagize ati “Kera twese twari tuzi ko nyuma ya Ruhago Volleyball iza ku mwanya wa kabiri.Mbere na mbere turifuza kugarura ubumwe mu muryango wa Volleyball kuko mu mikino ishize mwabonye ko abakunzi ba Volleyball bari bafite inyota yo kugaruka ku bibuga bityo tugiye gutumiza inama y’abagize uruhare mu guteza imbere volleyball mu Rwanda aho dushaka kumva ibitekerezo byabo ku cyakorwa ngo yongere izamuke.Turashaka kugira inama ngari y’abakinnyi ba Volleyball yaba abakina uyu munsi n’abakinnye kera.Tugiye gushaka abafatanyabikorwa kuko nta mafaranga siporo ntiyashoboka turifuza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa batari Leta gusa aho twifuza gukorana n’ibigo byigenga bishaka gutambutsa ubutumwa byabyo bibinyujije muri Volleyball bityo tube twabasha kubona ubushobozi bwadufasha kugira amarushanwa menshi.

Turifuza kugarura amarushanwa yari yarasinziriye kandi yari akenewe nka Coupe du Rwanda no kongera gufasha amakipe gusohokera igihugu,hari kandi ririya rushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside muri 1994 aho twifuza ko itaba mpuzamahanga gusa ko twagira n’iyi imbere mu gihugu.Turifuza ko kuri buri kigo cy’ishuli haba ikipe ya Volleyball byadufasha kugira amakipe menshi tukava ku cyiciro cya mbere gifite amakipe 8 akiyongera ndetse n’umubare w’abakinnyi ba Volleyball ukiyongera.

Uyu muyobozi yavuze ko FRVB igiye gufatanya n’abayobozi batandukanye bo mu ntara n’uturere ndetse n’ibigo by’amashuli ku buryo byabafasha guteza imbere uyu mukino aho bifuza guhura nabo bakaganira uburyo bw’imikoranire.

Karekezi Leandre yatorewe kuyobora FRVB ku italiki ya 06 Gicurasi uyu mwaka nyuma y’aho Nkurunziza wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe yari yeguye ku mirimo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa