skol
fortebet

Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje uko abona ikipe ye

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre aratangaza ko yishimiye urwego ikipe ye iriho ndetse avuga ko yashimishijwe ni uko abakinnyi bitwaye ku mukino wa Rayon Sports nubwo batabashije kubona amanota 3 gusa yemeza ko bizeye ko bazitwara neza muri iyi shampiyona.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo yasuraga abakinnyi mu myitozo aho yatangaje ko yishimiye uburyo ikipe ye yakinnye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Yagize ati “Twaje gushimira abakinnyi bacu (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre aratangaza ko yishimiye urwego ikipe ye iriho ndetse avuga ko yashimishijwe ni uko abakinnyi bitwaye ku mukino wa Rayon Sports nubwo batabashije kubona amanota 3 gusa yemeza ko bizeye ko bazitwara neza muri iyi shampiyona.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo yasuraga abakinnyi mu myitozo aho yatangaje ko yishimiye uburyo ikipe ye yakinnye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yagize ati “Twaje gushimira abakinnyi bacu no kubaha morale ngo ntibacike intege kubera ko twatsinzwe na Rayon Sports.Twishimiye umupira batweretse mwabonye ko bari ku rwego rwo hejuru kuko babanje no gutitiza Rayon Sports.Ikipe yacu tuyifitiye icyizere.Mwabibonye ko yaba abayobozi ,abafana ndetse n’abantu bose bateraniye hano babafitiye icyizere natwe twaje kubereka ko tubari inyuma.”

Kayumba yatangaje ko yashimishijwe n’ubwitabire bw’abafana ba Kiyovu Sports ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports 2-0,ndetse avuga ko bigaragaza icyizere abafana bafitiye ikipe yabo ndetse bagiye gukora ibishoboka byose bakagarura buri mufana wa Kiyovu ku kibuga.

Ibitekerezo

  • Baragerageje kuva mu cyiciro cya kabiri bagatsindwa 2 gusa na equipe championne! bashyiremo akabaraga itazongera kubamanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa