skol
fortebet

Perezida wa Madagascar yavuze amagambo akomeye ku ikipe y’igihugu yaraye isezereye iya Kongo ikagera muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika ari ubwa mbere igeze muri iri rushanwa

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar mu byishimo bikomeye yatangaje ko igihugu cyose gitewe ishema no kuba ikipe yabo ubu igeze muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cya 2019 kandi ari ubwa mbere igeze muri iri rushamwa.

Sponsored Ad

Yabitangaje nyuma y’uko iyi kipe ya Madagascar yitwa Barea itsinze Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri za penaliti mu ijoro ryakeye. Iri zina riva ku bwoko bw’inka zo muri iki gihugu, ni mu gihe ikipe ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yo yitwa Ibisamagwe.

Iki gikombe cya Afurika cya 2019 kiri kubera mu Misiri ndetse ikipe y’igihugu ya Misiri na Mohamed Salah bamaze gusezererwa mu irushanwa.

Perezida Rajoelina yari yakodeshereje indege yo kujyana abafana mu Misiri kuri uyu mukino, yabwiye BBC ko berekanye ko “ari ikipe itsinda”.

Ati: “Twahereye kuri Nigeria, tuzamuka mu itsinda turi aba mbere, tuzakomeza gutsinda kugera ku musozo dutangaza abo duhanganye”.

Perezida Rajoelina avuga ko batazagarukira muri kimwe cya kane gusa ahubwo bazegukana n’iki gikombe.

Muri kimwe cya kane kuwa kane, Madagascar izakina n’iza gukomeza hagati ya Tunisia na Ghana zihura uyu munsi.

Amakipe yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yamaze gusezererwa, U Burundi na Tanzania basezererwe bakiri mu majonjora mu gihe na Kenya, Uganda na DRC bamaze gusezererwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa