skol
fortebet

Perezida wa Real Madrid yatangaje amakuru atangaje kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez,yatangarije abafana ba Real Madrid bakundaga Cristiano Ronaldo cyane ko umunsi umwe azagaruka muri iyi kipe yitangiye akayihesha ibikombe 16.

Sponsored Ad

Perez yabwiye ikinyamakuru El Chiringuito bahuriye mu mujyi wa London mu bihembo bya FIFA The Best ko nubwo yagurishije iki cyamamare muri Juventus nta rwango bafitanye ndetse yizeye ko azamugarura muri Real Madrid mu myaka iri imbere.

Perez yatangaje ko yifuza kuzagarura Cristiano Ronaldo muri Real Madrid

Yagize ati “Cristiano Ronaldo azahora mu mitima y’abakunzi n’abayobozi ba Real Madrid.Iyo duhura uyu munsi nari kumuhobera.Yatubereye igitangaza nka Alfred di Stefano.umunsi umwe azagaruka muri Real Madrid.”

Ronaldo wamaze imyaka 9 mu ikipe ya Real Madrid yaciye agahigo ku kuba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi iyi kipe ndetse yayivuyemo ayifashije kwegukana ibikombe 16 birimo UEFA Champions League 4.

Benshi ntibemeranya na Florentino Perez kuko uyu rutahizamu azarangiza amasezerano aherutse gusinya muri Juventus mu mwaka wa 2022 afite imyaka 37,bityo azaba ashaje ku buryo atakinira Real Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa