Kigali

Perezida Kagame yongeye kugaragara atwaye igare [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 21 October 2018 Yasuwe: 3821

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018 yifatanye n’ abanyaKigali muri siporo rusange isigaye iba kabiri mu kwezi mu mihanda itarimo ibinyabiziga bya moteri. Ni ku nshuro ya kabiri agaragaye atwaye igare kuko yaherukaga kugaragara aritwaye ubwo hafatwaga amashusho ya filime mbarankuru ku Rwanda ’Rwanda The Royal tour’

Car Free Day’ ni umunsi ugamije guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana nabyo mu mihanda, banashishikarizwa kubungabunga ikirere birinda gukoresha ibinyabiziga bicyangiza ari nako bipimisha ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane mu kwipimisha indwara zitandura. Ikorwa ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya 3 cy’ukwezi.

Kuri iki Cyumweru nibwo umukuru w’igihugu yifatanyije n’abanya Kigali muri iyi Siporo. Hari abandi bayobozi banyuranye barimo na Minisitiri mushya w’ umuco na Siporo Nyirasafari na Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi siporo yasabye abagore kujya bayitabira.

Yavuze ko iyo umuntu akora siporo hari indwara asezerera zikagenda burundu, anasezeranya abanya Kigali ko uko azajya abona umwanya azajya yitabira iyi siporo.

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016 ari nabwo hari hemejwe ko izajya iba ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Uko iminsi igenda yicuma niko abitabira iyi gahunda bagenda biyongera ku buryo bugaragarira amaso.

Perezida Kagame amaze kwitabira iyi siporo inshuro 3, ku munsi wa mbere yayitabiriye yasabye ko iyi siporo yakongererwa igihe, maze mu nta ngiriro z’ uyu mwaka wa 2018 abashinzwe kuyitegura batangaza ko izajya iba kabiri mu kwezi aho gukomeza kuba 1 mu kwezi.

Abayitabiriye babishaka bapimwa ku buntu indwara zitandura zirimo umuvuduko w’ amaraso, amaso, amenyo, n’ izindi. Muri iyi siporo kandi haba hari amazi meza yo kunywa n’ imbangukiragutabara yo gufasha uwagira ikibazo cy’ ubuzima.




Hafatwa amashusho ya Rwanda the Royal tour nibwo bwa Mbere Kagame yagaragaye atwaye igare

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal na Chelsea zamenye amakipe zizahura nayo muri 1/14 cya UEFA Europa...

Arsenal na Chelsea zifite amazina akomeye mu irushanwa rya UEFA Europa...
22 February 2019 Yasuwe: 1977 0

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya...

Chelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera...
22 February 2019 Yasuwe: 1997 0

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019...

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha...
22 February 2019 Yasuwe: 2001 1

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 904 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 1012 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3476 0