skol
fortebet

Petrovic yatangaje impamvu APR FC yasezerewe na Djoliba AC

Yanditswe: Monday 19, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ljubomir Petrovic yatangaje ko kuba atarabonye umwanya uhagije wo gutegura umukino wa Djoliba AC byamugoye bituma asezererwa n’iyi kipe yatsindiye I Kigali ikamukuramo kubera igitego cyo hanze. APR FC ntiyabashije gukomeza muri CAF CC
Petrovic yavuze ko atigeze abona iminsi 5 yo gutegura umukino ubanza wa Djoliba AC byatumye bawutsindwa gusa ahimira abakinnyi be uko bitwaye mu mukino w’I Kigali nubwo batabashije gukomeza.
Yagize ati “Ndashimira abakinnyi banjye uko (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ljubomir Petrovic yatangaje ko kuba atarabonye umwanya uhagije wo gutegura umukino wa Djoliba AC byamugoye bituma asezererwa n’iyi kipe yatsindiye I Kigali ikamukuramo kubera igitego cyo hanze.

APR FC ntiyabashije gukomeza muri CAF CC

Petrovic yavuze ko atigeze abona iminsi 5 yo gutegura umukino ubanza wa Djoliba AC byatumye bawutsindwa gusa ahimira abakinnyi be uko bitwaye mu mukino w’I Kigali nubwo batabashije gukomeza.

Yagize ati “Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye muri uyu mukino,bitanze ku buryo bukomeye gusa twagize ikibazo cy’uko tutabashije gutegurana bihagije umukino ubanza ndetse ntitwigeze tubona n’iminsi 5 yo kwitegura uyu mukino twahise twerekeza muri Mali.

Petrovic yavuze ko we na mugenzi we umwungirije batabonye umwanya uhagije wo gutegura ikipe mu mukino ubanza,ariyo mpamvu bitakunze ko yitwara neza mu mukino ubanza gusa yishimiye uko ikipe yakinnye mu mukino wo Kwishyura.

Uyu mutoza yavuze ko intambara itararangira bagiye gutegura imikino ya shampiyona ndetse bazabashe kwegukana igikombe kugira ngo APR FC izabone itike yo kugaruka mu marushanwa nyafurika.

APR FC yatsinzwe na Djoliba AC igitego 1-0 mu mukino ubanza ariko iza gutsinda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, byatumye isezererwa kubera iki gitego yatsindiwe mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa