skol
fortebet

Philippe Coutinho yaciye amarenga y’ikipe ashobora kuzerekezamo mu mpeshyi

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Philippe Coutinho wa FC Barcelona wifuza kuyivamo mu mpeshyi akerekeza muyo yabonamo umwanya uhagije wo gukina,yatangajeko yifuza gukinana na mugenzi we Neymar ariyo mpamvu bishoboka ko ashobora kwerekeza muri PSG ikinamo abanya Brazil benshi.

Sponsored Ad

Coutinho waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi ba FC Barcelona bose mu mateka,yabuze umwanya wo gukina muri iyi kipe ndetse kuri ubu aifuza kuyivamo nyuma y’umwaka umwe gusa ayimazemo kugira ngo ashake aho yabona umwanya uhagije wo gukina.

Nubwo Manchester United ariyo yahabwaga amahirwe menshi yo gusinyisha Coutinho,uyu munya Brazil yavuze ko yifuza gukinana na mugenzi we Neymar mu ikipe imwe.

Yagize ati “Ni iby’igiciro gukinana na Neymar.Twarakinannye cyane mu makipe y’abato ya Brazil, ariko kuri ubu ni umukinnyi ukomeye.Byari iby’agaciro gukina iruhanwe rwe gusa sindagira amahirwe yo gukinana nawe mu makipe akomeye.Byaba ari byiza dukinannye mu ikipe imwe.”

Coutinho yaguzwe akayabo ka miliyoni 142 ubwo yavaga mu ikipe ya Liverpool yerekeza muri FC Barcelona,abisikana na Neymar wari umaze amezi 6 ayivuyemo.


Coutinho arifuza gusanga Neymar muri PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa