skol
fortebet

Philippe Coutinho yasingije Messi waraye amukoreye ikintu cyamushimishije cyane

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunya Brazil Philippe Coutinho yasingije bikomeye kapiteni we Lionel Messi waraye amugaragarije ineza ikomeye akamureka agatera penaliti mu rwego rwo kwigarurira icyizere.

Sponsored Ad

Coutinho umaze iminsi ari ku rwego rwo hasi,yarijijwe bikomeye no kuba kizigenza Messi yigomwe akamuha penaliti kandi nawe ari umukinnyi uhora ashaka kwigaragaza mu gutsinda ibitego.

Coutinho waciye agahigo ko kuba umukinnyi waguzwe menshi mu mateka ya FC Barcelona,yasubiye inyuma bikomeye kuva yagera muri iyi kipe byatumye Lionel Messi amurekera penaliti mu mukino baraye banyagiye Sevilla FC ibitego 6-1 muri Copa del Rey.

Coutinho yagize ati “Nagerageje ibishoboka byose ngo nigaragaze ariko byaranze.Messi yampaye penaliti kugira ngo igarurire icyizere.Ntabwo twari twabipanze ahubwo ni ugukorwa cyiza cyaturutse kuri we.Ibi bigaragaza ubumuntu afite kandi ari igihangange.”

Coutingo yaguzwe akayabo ka miliyoni 145 z’amapawundi mu mwaka ushize ariko ntarabasha kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe iri mu zikomeye ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa