Kigali

Pickford yafashije ubwongereza kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 792

Ubwongereza buri kuririmba umunyezamu Jordan Pickford wakuyemo penaliti yatumye basezerera Colombia mu mukino wa 1/16 cy’irangiza warangiye amakipe anganya igitego 1-1 hakitabazwa penaliti zahiriye Ubwongereza butsinda 4-3.

Colombia yakinnye uyu mukino idafite James Rodriguez, yagowe bikomeye kuko abakinnyi b’imbere barimo Falcao batigeze babona imipira imbere y’izamu ndetse uburyo bwo kubona izamu bwabaye buke cyane.

Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye ari 0-0,Ubwongereza bwabonye penaliti ku munota wa 53 nyuma y’aho umukinnyi Carlos Sanchez yakuruye Harry Kane mu rubuga rw’amahina hagiye guterwa koloneri amutura hasi byatumye umusifuzi yemeza ko ari penaliti yinjizwa na Kane.

Ubwongereza bwakomeje kurwana ku gitego cyabwo bushaka ko umupira urangira ,gusa buza kwishyurwa mu minota 3 yari yongewe ku mukino nyuma y’iminota 90 isanzwe gitsinzwe na Yerry Mina ku mupira yakubise umutwe uvuye muri koloneri.

Amakipe yagiye mu minota 30 y’inyongera ntiyagira icyo itanga hitabazwa penaliti zahiriye Ubwongereza kuko bwinjije 4 kuri 3 za Colombia.

Harry Kane, Marcus Rashford,Kieran Trippier na Eric Dier binjije penaliti,Jordan Henderson ahusha imwe ku ruhande rw’Ubwongereza mu gihe Colombia yinjije penaliti 3 za Falcao,Cuadrado,Muriel hanyuma Uribe na Carlos Bacca barazihusha.

Ubwongereza buzahura na Sweden yasezereye Ubusuwisi ku gitego 1-0, mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’isi bwaherukagamo mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2006.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze gushyira hanze urutonde...
17 October 2018 Yasuwe: 591 0

Jose Mourinho ari mu mazi abira kubera gutuka abanyamakuru ku babyeyi...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho, ashobora gufatirwa ibihano na...
16 October 2018 Yasuwe: 1432 0

Minisitiri Uwacu Julienne yasabye imbabazi kubera indirimbo zubahiriza...

Minisitiri wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne yasabye imbabazi abanya Guinea...
16 October 2018 Yasuwe: 2962 2

Amavubi anganyije na Guinea mu mukino yahushijemo ibitego byinshi

Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike...
16 October 2018 Yasuwe: 1165 0

Amissi Cedric yatangaje ikintu atazibagirwa muri Rayon Sports yubakiyemo...

Rutahizamu Amissi Cedrick wakunzwe na benshi mu bafana ba Rayon...
16 October 2018 Yasuwe: 2384 0

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa bukomeye abafana bakomeje kumusaba...

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna yabwiye abantu bakomeje...
16 October 2018 Yasuwe: 872 0