skol
fortebet

Pique yatangaje ko yashinze ihuriro rya WhatsApp abakinnyi ba Real Madrid batukaniramo n’aba Barcelona

Yanditswe: Thursday 22, Mar 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya FC Barcelona Gerard Pique yatangaje ko yashinze ihuriro rya WhatsApp abakinnyi bakinira FC Barcelona na Real Madrid bakomoka muri Espagne bahuriraho kugira ngo baterane ubuse ndetse rimwe na rimwe bagatukana.
Pique yashinze ihuriro abakinnyi ba Real Madrid na Barcelona b’abanya Espagne bahuriramo
Uyu mugabo w’imyaka 31 yatangaje ko mu mahuriro ya WhatsApp yose arimo, iyi ariyo akunda cyane kuko ubukeba bwaya makipe yombi buryohera buri wese.
Pique yatangaje ko nubwo (...)

Pique yatangaje ko nubwo itangazamakuru ryibanda ku bitandukanya abakinnyi b’aya makipe yombi kurusha ibibahuza,bitandukanye nibyo bakorera muri iri huriro kuko bagira umwanya wo kuganira ku buryo bw’imikinire ndetse no kuganira ku nkuru basomye mu bitabo no mu ma filimi.

Yagize ati “Nubwo ndi mu mahuriro ya FC Barcelona menshi n’abakinnyi ba FC Barcelona,hari ihuriro rinshimisha nashinze ubwo twarushaga amanota 8 cyangwa 9 ikipe ya Real Madrid.Iyo usomye ibyo itangazamakuru ryibandaho, wakumva ko dushwana gusa, ariko turaganira kenshi ndetse tugira umwanya wo kuganira ku mikinire n’ibitabo twasomye.

Pique na Ramos bahurira mu ihuriro rya WhatsApp

Pique yavuze ko inshuro nyinshi baba basererezanya ku mikino yabo ndetse muri iyi minsi kubera ko FC Barcelona ariyo iri hejuru abakinnyi ba Real Madrid babuze ijambo bavuga iyo batsinze umukino.

Yagize ati “Umwaka ushize ubwo Real Madrid yatwaraga ibikombe byose bahoraga bashyira hanze amafoto bambaye ubusa mu byumba byabo ariko ubu iyo batsinze ni ukuvuga bati andi manota 3,tugomba gukora cyane.Nkunda kubabaza impamvu bacecetse cyane ndetse nkaboherereza udushusho tw’umuntu uri kurira.Iri huriro naryise Congratulations.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa