skol
fortebet

Pochettino yahishuye ikintu gikomeye abantu batari bazi kuri Lionel Messi

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham HotspursMauricio Pochettino yatangaje ko mu mwaka wa 2005 FC Barcelona yari igiye kugurisha kabuhariwe Lionel Messi mu ikipe ya espagnol gusa iza kwisubiraho ku munota wa nyuma ubwo uyu musore yitwaraga neza mu gikombe cyitwa Joan Gamper Cup.

Sponsored Ad

Pochettino yatangarije abanyamakuru ko ubwo yakinaga muri Espagnol mu mwaka wa 2005,FC Barcelona yashatse kugurisha Messiwari ufite imyaka 17 muri iyi kipe yabo, gusa biza gupfa kubera amarushanwa ya Joan Gamper yitwayemo neza.

Yagize ati “Natangiye kumva Messi ngikina mu ikipe ya Espagnol bavuga ko hari umwana w’umuhanga ukina muri academy ya FC Barcelona.Numvise bavuga ko Espagnol iri hafi kumusinyisha ndetse ibiganiro bigeze kure gusa yitwara neza mu irushanwa rya Joan Gamper Cup ubwo Barca yari yahuye na Juventus.Iyo adakina muri Joan Gamper Cup mu peshyi ya 2005,aba yarabaye icyamamare muri Espagnol.

Pochettino wakinaga muri Espagnol muri 2005, yavuze ko nyuma y’uyu mukino umutoza wa Juventus Fabio Capello yamwishimiye cyane ndetse amuvugaho amagambo meza yatumye FC Barcelona yiyemeza kumugumana.

Lionel Messi niwe uzaba ayoboye ikipe ya FC Barcelona izakina na Tottenham mu mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino yo mu itsinda B,aya makipe azahuriramo ku munsi w’ejo.


Pochettino yatangaje ko muri 2005 Messi yari agiye kugurishwa muri Espagnol

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa