Kigali

Police FC itsindiye Kiyovu Sports imbere y’abafana bayo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 March 2018 Yasuwe: 957

Ikipe ya Police Fc ihagaritse umuvuduko wa Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri stade ya Mumena isanzwe izwi nk’imbehe ya Kiyovu Sports.

Imbere y’abafana bayo,Kiyovu Sports yari imaze iminsi mu munnyenga ntibashije kwihagararaho kuko itsinzwe n’ikipe y’abashinzwe umutekano ibitego 2-0,byatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique na SONGA Isaie.

Rutahizamu Songa Isaie wari umaze iminsi mu mvune akomeje kwerekana ko ari rutahizamu ushoboye, kuko amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 2 yikurikiranya cyane ko yatsinze igitego kimwe mu mukino uheruka Police FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2.

Songa Isaie ahagaze neza

Kiyovu Sports ikomeje gutenguha abafana bayo ndetse biragaragara ko akagozi kayo gatangiye kugenda gacika kuko uyu mukino itsinzwe uje ukurikira uwo banganyije na Kirehe FC 0-0 ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Kiyovu Sports itangiye gucika imbaraga

Kiyovu Sports iracyari ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 24,ariko igomba gusenga kugira ngo AS Kigali izatakaze umukino wayo ku munsi w’ejo izacakirana na Mukura VS kuri Stade ya Kigali, cyane ko ariyo iyikurikiye ku mwanya wa 2 n’amanota 22,Police FC ihise ifata umwanya wa 3 na 22 mu gihe APR FC na Rayon Sports arizo zikurikiraho zinganya amanota 21.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga yavuze ko agiye gukora Lionel Messi...

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Arcadi Navarro, yavuze ko ashobora...
20 March 2019 Yasuwe: 176 0

Umutoza w’Amavubi Mashami yatangaje abakinnyi 23 azajyana muri Cote...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent,yamaze gutangaza urutonde...
20 March 2019 Yasuwe: 1080 0

Jose Mourinho yavuze umukinnyi yagura amafaranga menshi kurusha abandi ku...

Umutoza Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchetser United...
20 March 2019 Yasuwe: 4235 0

Zlatan Ibrahimovic yagiriye inama umutoza wa Manchester United Ole Gunnar...

Rutahizamu wa LA Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yasabye umutoza wa Manchester...
20 March 2019 Yasuwe: 1874 0

Umukinnyi wo muri Turkia yakuyemo ikabutura yereka abafana ba mukeba...

Umukinnyi witwa Mahmut Onur Toprak w’ikipe ya Sanliurfa Genclerbirligi...
20 March 2019 Yasuwe: 2289 0

Umuherwe utunze miliyari 21 z’amapawundi yashyize akayabo ku meza kugira ngo...

Umuherwe wa mbere mu Bwongereza witwa Sir Jim Ratcliffe yamaze gutangaza ko...
20 March 2019 Yasuwe: 2324 0