skol
fortebet

Police FC y’abakinnyi 10 inganyije na APR FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC inaniwe gutsinda APR FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yari yakiriye kuri stade ya Kicukiro aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Sponsored Ad

Police Fc yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma y’umukino nyuma y’aho myugariro wayo Munezero Fiston akiniye nabi Hakizimana Muhadjiri ndetse akanamukubita ingumi,yihagazeho inganya na APR FC 0-0.

Nubwo uyu mukino wari witezwe na benshi ntiwabonetsemo ibitego bitumye uwo kwishyura uzakirwa na APR FC ku wa 26 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro uzaba ukomeye cyane.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu,ikipe ya Mukura VS yatsindiye amagaju I Huye igitego 1-0 mu gihe Sunrise FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0.

Ku munsi w’ejo Rayon Sports izakina na Marines FC mu mukino w’ishyiraniro utegerejwe na benshi uzabera i Rubavu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Twagizimana Fabrice, Ndayishimiye Celestin, Mpozembizi Mohamed, Munezero Fiston, Muzerwa Amini, Ngendahimana Eric (c), Songa Isaie, Ndayishimiye Antoine Dominique, Mustafa Nsengiyumva, Nizeyimana Mirafa.

APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Prince Buregeya, Ngabo Albert, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (c), Nshimiyimana Imrani, Buteera Andrew, Omborenga Fitina, Iranzi Jean Claude, Nkinzingabo Fiston na Hakizimana Muhadjiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa