skol
fortebet

Police FC ibonye amanota 3 ya mbere nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Ibitego bya Mico Justin na Songa Isaie nibyo bitumye ikipe ya Police FC ibona amanota 3 yayo ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka 2017-2018 nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC ku mukino wa mbere ibitego 3-1.
Mbere y’uyu mukino benshi bibazaga niba ikipe ya Mukura imaze imyaka isaga 6 idatsinda Police FC,irabasha kuyigaranzura cyane ko yari imbere y’abafana bayo I Huye mu gihe abakunzi ba Police FC bo amaso bari bayahanze Seninga Innocent cyane ko batangiye nabi shampiyona.
Ikipe ya Mukura VS (...)

Ikipe ya Mukura VS yatangiye umukino isatira ndetse ba rutahizamu bayo bari barangajwe imbere na Mutebi Rachid bagiye bahusha ibitego mu minota 24 ibanza y’umukino nubwo na Police FC yaje kwinjira mu mukino nyuma.

Nyuma y’aho igice cya mbere cyarangiye ari 0-0,igice cya kabiri ikipe ya Seninga yaje yakaniye maze bidatinze ku munota wa 63 rutahizamu Songa Isaie afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Amini Muzerwa winjiye mu kibuga asimbuye Yves.

Ikipe ya Police FC ntiyahaye agahenge Mukura kuko nyuma y’iminota 11 yashyizemo ikindi gitego cyatsinzwe na Mico Justin wari umaze iminsi mu mvune.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 Mukura yagerageje gushaka kwishyura ndetse iza kubona igitego ku munota wa 80 gitsinzwe na Nshirimana David ku mupira wari uvuye muri koloneri.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya Police FC y’ ibitego 2-1 bitumye Seninga yongera kugaruka muri shampiyona nyuma yo gutakaza umukino wa mbere ndetse kuri Mukura VS n’intambwe mbi kuko yari yatangiye shampiyona yitwara neza.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Mukura VS:
Rwabugiri Omar, Zagabe Jean Claude (c), Ambroise, Iragire Said, David Nshimirimana, Gael Duhayindavyi, Ndayegamiye Abou, Samba Cedric, Hakizimana Kevin, Mutebi Rashid.

Police FC: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy, Hussein Habimana, Twagizimana Fabrice (c), Ndayishimiye Celestin, Nizeyimana Mirafa, Manishimwe Yves, Nzabanita David, Usabimana Olivier, Songa Isaie, Mico Justin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa