skol
fortebet

Police FC yatsinze Mukura VS yari yarananiranye muri shampiyona

Yanditswe: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

Mukura VS yari yarananiranye muri shampiyona ya AZAM Rwanda Premier League, yatsinzwe bwa mbere na Police FC ibitego 3-2,mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona utarabereye igihe, wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Sponsored Ad

Mukura VS iri kuvugwamo ibibazo by’amikoro ndetse abakinnyi bayo bakaba bamaze amezi 4 badahembwa,itsindiwe kuri stade ya Kigali ibitego 3-2 na Police FC yari imaze iminsi itabona amanota 3.

Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 06 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Kevin nyuma ya penaliti yatewe na Hakizimana Kevin umunyezamu Wilonja Ismail akayikuramo,umupira ukamugarukira agasongamo.

Ntabwo Mukura VS yatinze kwishyura iki gitego,kuko ku munota wa 12 David Nshimirimana yayishyuriye ku mupira mwiza yahawe na Onesme Twizerimana.

Mukura VS yabashije kurangiza igice cya mbere itsinze kuko ku munota wa 27 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ciza Hussein ndetse nyuma yacyo yakomeje kuyobora umukino.

Umutoza wa Police FC Albert Mphade uri mu mazi abira,yaje mu gice cya kabiri yariye karungu ndetse ashaka kwisubiza icyubahiro bihita bimuhira ku munota wa 49 Ndayishimiye Antoine Dominique atsinda igitego cyo kwishyura.

Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura umutoza Albert Mphande yahise asimbuza ku munota wa 52,akuramo Hakizimana Kevin, amusimbuza rutahizamu Songa Isaie kugira ngo ashake igitego cy’intsinzi.

Nyuma y’izi mpinduka,Police FC yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Mushimiyimana Mohamed ku munota wa 65,ku ikosa ry’umunyezamu Wilonja Ismail.

Ikipe ya Police FC yakomeje kwirwanaho kugira ngo ibone amanota 3,yatindije iminota karahava,abakinnyi bakaryama buri kanya byatumye umusifuzi yongeraho iminota 5 itahiriye Mukura VS yarangije itsinzwe umukino wayo wa mbere muri shampiyona.

Umutoza Albert Mphande wari umaze imikino ine adatsinda abonye amanota atatu yiruhukije cyane ko yahise ajya ku mwanya wa 6 n’amanota 24 mu gihe Mukura VS yo igumye ku mwanya wa 3 n’amanota 26,gusa yo iracyafite imikino 4 y’ibirarane.

Ibitekerezo

  • Iyampa ngo izatakaze nundi mukino rwose kuko sinifuzako yaducaho ejo bari bavuze waa ngo APR ngo yarangiye none nabo babonye ko inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa